Virunga Reports

Amakuru yizewe!

Mu ndirimbo yise ‘Venti Venti’ Javanix yarondoye akaga uyu mwaka wateje abantu.-VIDEO

Iradukunda Javan uzwi nka Javanix, umuhanzi w’indirimbo ukomoka mu karere ka Rusizi yashyize hanze indirimbo yise ‘Venti Venti” yiganjemo amagambo agaragaza uyu mwaka nkuwatengushye isi yose by’umwihariko Abanyarwanda.

Muri iyi ndirmbo Javanix garuka ku ngaruka mbi zatewe n’icyorezo cya COVID_19 zageze ku bantu batandukanye muri uyu mwaka wa 2020 cyane cyane abo mu myidagaduro .Mu mashusho y’indirimbo nshya ya Javanix yise ‘Venti Venti’ yifashishije ibyamamare muri Filimi nyarwanda nka Mukakamanzi Beatrice na Nkundabanyanga Jean Paul kugira ngo ubutumwa bwe butambuke vuba ku banyarwanda.

Mu kiganiro yahaye Virunga Reports Javanix yashimangiye neza impamvu yamuteye kwiyambaza abantu bafatwa nk’ibyamamare muri iyi ndirimbo yahaye izina ry’uyu mwaka ufatwa nk’udasanzwe mu mitwe y’abatuye isi.

Uyu musore yasobanuye ko ubuzima bwa bamwe bwahindutse gusa kuri we ngo ntihakwiye kubaho kubyitwaza ngo uwo gukora abireke.

Ati : ”Uyu mwaka wabaye mubi cyane, uyu mwaka wabaye muremure kubera ko waduteje akaga, abasore babaga mu nzu zabo bibana basubiye iwabo, ni wo mwaka navuga ko twabuzemo abantu bafatwaga nk’ibikomerezwa, ni wo mwaka icyorezo cya Covid-19 cyajemo. Uyu mwaka wadindije iterambere ry’isi ,….Nkimara kubibona gutyo rero naricaye nsanga ari ngombwa ko nkora indirimbo ibisobanura ariko nanone nibutsa abantu ko ari wo mwanya wo gukora cyane ngo habeho guhangane n’iki cyorezo cyasubije abasore kubabyeyi”.

Javanix avuga ko nubwo umwaka wabaye mubi afite gahunda nyinshi zirimo n’umushinga wo kunoza umuzingo w’indirimbo we wa mbere (ALBUM) uzajya hanze mu bihe biri imbereJavanix ni umwe mu basore bamaze gufatwa nk’abashabitsi mu itangazamakuru dore ko yamaze no gushyira hanze ikinyamakuru cye yise ‘Uburyohe’ gikorera kuri murandasi no kuri youtube.

Reba Venti Venti by Javanix

117 Yasuwe
%d bloggers like this: