Virunga Reports

Amakuru yizewe!

Jacques Tuyisenge yasinye imyaka 2 mw’ikipe ya APR FC

Nyuma yo gutandukana na Petro Atlético de Luanda yo muri Angola,umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi, Jacques Tuyisenge amaze gusinyira ikipe ya APR FC amasezerano y’imyaka ibiri.

Jacques Tuyisenge wamenyekanye mu ikipe ya Gor Mahia FC agarutse mu Rwanda nyuma yo gukinira amakipe atandukanye nka Kiyovu Sports, Etincelles ndetse na Police FC yavuyemo yerekeza hanze. Yavuye mu Rwanda aguzwe n’ikipe ya Gor Mahia tariki 13 Mutarama 2016.

Tuyisenge yiyongereye ku bakinnyi b’abanyarwanda bari kugaruka mu gihugu ku bwinshi. Tuyisenge w’imyaka 29 akurikiye Mugiraneza Jean Baptiste (Migi) mu bakinnyi baheruka gusinyira APR FC bavuye hanze y’u Rwanda usibye ko Migi we yahise asubirayo.

107 Yasuwe
%d bloggers like this: