Virunga Reports

Amakuru yizewe!

Minisitiri Aurore Munyangaju yatangaje igihe imikino izasubukurwa mu Rwanda.

Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa yatangaje ko imyitozo y’imikino ihuza abantu benshi mu Rwanda, izasubukurwa mu Ukwakira kugira ngo amakipe azaserukira igihugu atangire kwitegura. Gusa ngo yaba imyitozo cyangwa amarushanwa bizakorwa bititabirwa n’abafana mu gihe kitazwi.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatanu, Minisiteri ya Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yavuze ko biteganyijwe ko imyitozo y’indi mikino izakomorerwa mu ntangiriro z’ukwezi gutaha.

Avuga ko muri buri kiciro cy’umukino hashyizweho ingamba zigomba kubahirizwa na Federasiyo yo muri icyo kiciro mu gihe imikino iri kuba.

Ati “Bitarenze intangiriro z’ukwa 10 imikino n’amarushanwa biraza gutangira, amakipe yitegure imikino mpuzamahanga.”

Bivuze ko muri kuriya kwezi, hashobora kuzajya haba imikino yaba ari amarushanwa ndetse n’imyitozo ku bibuga binyuranye ariko nta bafana babyitabiriye.

Mu cyumweru gisize, FERWAFA yari yasohoye amabwiriza y’uburyo amakipe azitwara mu gihe imikino yaba isubukuwe arimo ko amakipe yose agomba gusuzumisha abakozi bayo bose barimo n’abakinnyi.

Ni amabwiriza atarakiriwe neza n’amwe mu makipe yavugaga ko amakipe yabasha kuyubahiriza mu Rwanda ari mbarwa kubera amikoro yayo.

Minisiteri ya Siporo yavuze ko ari yo izicara igasuzuma amabwiriza yagiye atangwa na Federasiyo, ubundi ikaba yayanoza cyangwa ikayemeza.

Académie ya PSG izashyirwa i Huye 

Muri iki kiganiro cyagarukaga ku iterambere rya Sports mu Rwanda, Minisitiri Mimosa yavuze ko hatangije imikoranire n’amakipe akomeye ku mugaba w’u Burayi nka Paris Saint Geramain yo mu Bufaransa isanzwe inakorana na Guverinoma y’u Rwanda mu bukangurambaga bwa Visit Rwanda.

Yavuze ko iriya kipe yohereje itsinda ryo kureba ahazubakwa ishuri ryayo mu Rwanda, rikaba ryarahisemo ko rizubakwa mu Karere ka Huye.

Minisitiri Mimosa kandi yagarutse ku mishinga migari igamije kubaka no kuvugurura stade irimo Stade nkuru Amahoro izatangira kuvugururwa mu Ukuboza uyu mwaka.

Yavuze ko biteganyijwe ko ubwo izaba irangiye izajya yakira abantu ibihumbi 45 mu gihe ubu yari ifite ubushobozi bwo kwakira ibihumbi 25.

Mu kiganiro n’Abanyamakuru
N’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo

113 Yasuwe
%d bloggers like this: