Virunga Reports

Amakuru yizewe!

Musanze: Umugabo yishe umugore bari bamaranye amezi 3 amuteraguye ibyuma.

Mu karere ka Musanze mu murenge wa Gataraga uwitwa Tuyisenge benshi bazi kw’izina rya Mpinja uri mu kigero cy’imyaka 23 y’amavuko yishe umugore bari bamaranye amezi atatu,yamwishe amuteraguye ibyuma.

Uyu wishe umugore we bari bamaze amezi atatu babana, kuri uyu wa 17 Nzeri 2020 nibwo yamwivuganye amuteraguye ibyuma, Nyakwigendera Uwurukundo Claudine yarasanzwe afite umwana w’imyaka icyenda atabyaranye na Tuyisenge bita Mpinja.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gataraga, Kabera Canisius avuga ko nta makimbirane yari azwi muri uyu muryango.

Ati “Amakuru twamenye ni uko yamwishe ahagana saa munani (z’ijoro) akoresheje ibyuma, agerageza kumusohora ariko biramunanira amusiga ku muryango. Nta makimbirane tuzi bari bafitanye kuko bari bamaranye amezi atatu babana”.

Kabera Canisius avuga ko amakuru bahawe n’umwana wa Nyakwigendera ari uko mbere yo kuryama, nyina n’umugabo we babanje gupfa telephone.

Agira ati “N’ubwo nta makimbirane twari tuzi, umwana wa Nyakwigendera yatubwiye ko babanje gupfa telephone ariko nyuma baryama nta kibazo.”

Nyuma y’uko Tuyizenge yishe uriya mugore bashakanye yahise atoroka. Kuri ubu ari gushakishwa ku bufatanye n’inzego z’umutekano.

103 Yasuwe
%d bloggers like this: