Virunga Reports

Amakuru yizewe!

Yvan Buravan yateye utwatsi ibyo kuva muri New Level.

Yvan Buravan umuhanzi Nyarwanda umaze kubaka igikundiro mu bakunzi ba Muzika, nyuma y’amakuru yaramaze iminsi acicikana avuga ko yatandukanye na New Level yabinyomoje,avuga ko agikorana niyi nzu ireberera inyungu ze za Muzika.

Buravan yatangaje ko atigeze ava mu inzu ifasha abahanzi mu bya muzika yitwa New Level, ahubwo ko ikipe bakorana yiyongereye ari nabyo byatunguye abantu.

Muri Kamena 2020, ni bwo byavuzwe ko Buravan yavuye muri New Level. Abavugaga ibi bashingiraga ku kuba mu bagize uruhare mu ikorwa ry’amashusho y’indirimbo ‘Low Key’ ntaho New Level igaragara. Icyo gihe byavuzwe ko uyu muhanzi yatangiye gufashwa na Bruce Intore usanzwe ukorana na Meddy.

Yavuze ko nta kibazo afitanye na New Level, ahubwo abavuze ko yavuye muri New Level, bashobora kuba barashingiye ku ikipe nshya yongewe muri New Level babonye ari gukorana n’ayo. Ati “Nta kibazo gihari. Ibintu byose biri mu murongo uko byahoze. Yewe! ni na byiza kurushaho, ahubwo harimo izindi mbaraga nziza nyinshi.”

Akomeza ati “Ikipe dukorana yariyongereye. Navuga nti ‘…hari igihe ushobora kubona nk’umuntu wiyongereyemo, ukavuga uti uyu ko ntari nsanzwe muzi akorana na Buravan. Bikaba ari byo byatera umuntu gutekereza atyo.”

Mu 2017 nibwo Buravan yatangaje ko yavuye muri New Level, ariko nyuma y’amezi atanu yayisubiyemo. Yahise akora ibikorwa bikomeye, asohora amashusho y’indirimbo zakunzwe.

199 Yasuwe
%d bloggers like this: