Virunga Reports

Amakuru yizewe!

Rubavu: Obed Uwayezu wahawe igihembo cy’umwarimu w’Indashyikirwa ari guhatana ku rwego rw’Intara.

Nyuma yo gushinga umuyoboro anyuzaho amasomo yigisha Abanyeshuri bari mu kiruhuko cyatewe na Coronavirus, Uwayezu Obed umwarimu wo kw’ishuri ryisumbuye rya Gs Rambo mu karere ka Rubavu,yashimiwe nk’umwarimu w’indashyikirwa ku rwego rw’akarere,akaba ari mu bazatoranywamo umwarimu wahize abandi mu ntara y’uburengerazuba muri ibi bihe bya Coronavirus.

Ubwo Coronavirus yafungaga amashuri mu Rwanda ,abanyeshuri bagasubira mu ngo ndetse Abarimu bakabura akazi. Uwayezu Obed yahise afungura umuyoboro kuri Youtube awita “Elearning Obed” aho anyuza amasomo abana bari mu ngo bakayakurikira nta mafaranga abishyuje.

Uyu Mwarimu wagaragaje ko umwuga w’ubwarimu ari umwuga mwiza yakoze uko ashoboye ngo abanyeshuri babone amasomo, usibye kunyuza amasomo ye kuri Youtube yagiranye amasezerano na bamwe mu bacuruza indirimbo(Disk Burners) mu ntara y’uburengerazuba aho abagezaho amasomo maze nabo bakayatangira ubuntu. nta kiguzi !

Yasobanuriye Virunga Reports uko ahereza amasomo abo bacuruza imiziki mu ma quartiers nabo bakayaha abana ku buntu.

” Naricaye mbona hari abana iwabo badafite ubushobozi bwo kubagurira Megabytes zo gukurikiana amasomo kuri Youtube cyangwa kuyakuraho, ngira igitecyerezo cyo gushaka bamwe mu bacuruza imiziki na filime maze nkajya mbaha aya masomo nabo bakayaha bamwe baza kugura imiziki ariko yo agatangirwa ubuntu, abacuruza imiziki iyo isomo risohotse mpita ndibaha kuri Email birihuta cyane “

Mwarimu Uwayezu akomeza agira ati ” Aho kugira ngo abana bacu bahugire mu kureba Filime n’indirimbo natekereje ko bajya bafata n’umwanya bagakurikira n’amasomo, biroroshye kuko umuryango ufite Televiziyo mu rugo abana bakwiga nta kibazo mu mashusho ibi byunganira kandi amasomo anyuzwa kuri Radiyo zitandukanye muri Porogaramu ya REB, ubu buryo nakoze burafasha cyane “

Obed Uwayezu ari gutangira amasomo iwe mu rugo

Mu gukora ibi byose Uwayezu avuga ko atewe ishema n’uko abana biga kandi neza by’umwihariko akarere ka Rubavu kakaba gaheruka kumushimira nk’umwarimu wagize igitecyerezo cyiza maze akagishyira mu bikorwa ibintu byamuteye imbaraga zo gukomeza gutecyereza ibyagirira akamaro abana b’u Rwanda.

Usibye gufatwa nk’umwarimu wahize abandi mu karere ka Rubavu muri iki cyumweru Obed Uwayezu ni umwe mu barimu bazatoranywamo uwahize abandi ku rwego rw’intara muri ibi bihe bya Coronavirus.

Obed Uwayezu arimo ategura amasomo. Kanda urebe

Uwayezu usanzwe wigisha amasomo y’Imibare, ibinyabuzima n’ubutabire avuga ko yatangiye ari wenyine, ariko ubu ko yatangiye kuvugana n’abandi barimo bigisha andi masomo kugira ngo babe bakorera hamwe n’abanyeshuri babashe kubona amasomo atandukanye.

Ati “Natangiye ndi njyenyine ,ariko hari n’abandi bemeye ko dufatanya, kandi mbaziho ubushobozi kandi bamaze kubyemera. Twizeye ko hari itafari tuzashyira ku burezi bw’abana bacu.“

Iyo asobanura umwuga w’ubwarimu Uwayezu Obed yemeza ko ari umwuga mwiza kuko utuma uwukora afunguka mu mutwe ari naho ahera asaba Abarimu kugerageza guhanga inzira zitandukanya bafashamo Abanyeshuri.

334 Yasuwe
%d bloggers like this: