Virunga Reports

Amakuru yizewe!

AMAFOTO: APR FC yatangiye imyitozo nyuma y’amezi 7

Ikipe ya APR FC yitegura imikino nyafurika yatangiye imyitozo nyuma y’amezi 7 ntawukora imyitozo hamwe n’abandi , ikipe ya APR FC ikaba ariyo yabimburiye ayandi makipe mu Rwanda nyuma ya mezi 7.

APR FC iheruka kwitoza abakinnyi bari hamwe tariki 14 Werurwe 2020, ubwo bari bari mu karere ka Rusizi bitegura umukino wa shampiyona wari uteganyijwe kuba ku Cyumweru tariki 15 Werurwe 2020, ariko uza gusubikwa bitewe n’icyorezo cya Coronavirus cyari kimaze gusesekara mu Rwanda.

Saa tatu z’igitondo cyo kuri uyu wa gatandatu, kuri Stade Amahoro Abakinnyi bose ba APR FC, baba ari abasanzwe ndetse n’Abashya bari banzitse imyitozo ngorora mubiri ariko y’imbaraga kugira ngo abatoza b’iyi kipe basuzume urwego abakinnyi bariho magingo aya, nyuma y’igihe kirekire badakorera hamwe.

Amakuru dukesha urubuga rw’iyi kipe avuga ko abakinnyi bose b’iyi kipe uko ari 31 bitabiriye imyitozo ya mbere y’iyi kipe, bikaba byari bitegayijwe ko nyuma y’iyi myitozo ikipe ikomereza i Shyorongi mu karere ka Rulindo aho isanzwe yitoreza.

APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona mu mwaka ushize w’imikino, izahagararira u Rwanda mu irushanwa rya CAF Champions League, mu gihe AS Kigali izahagararira u Rwanda mu irushanwa rya CAF Confederations Cup biteganyijwe gutangira mu minsi iri imbere.

75 Yasuwe
%d bloggers like this: