Virunga Reports

Amakuru yizewe!

Kimenyi utari wakinira Kiyovu Sport yagizwe kapiteni wayo

Mu mwiherero wahuje abayobozi n’abakozi bayo baganiriye bimwe na bimwe ariko icyavuzwe cyane nuko Kimenyi Yves yagizwe kapiteni wiy’ikipe muri uyu mwaka w’imikino.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 03 Ukwakira 2020, abakinnyi, abayobozi n’abatoza ba Kiyovu Sports berekeje ku kiyaga cya Muhazi mu mwiherero utegura umwaka w’imikino wa 2020-2021 , umwe mu myanzuro ivuyemo n’uko Kimenyi Yves waguzwe avuye muri Rayon Sports, ari we ugizwe kapiteni mushya wa Kiyovu Sports.

 Kimenyi azungirizwa na Serumogo Ally na Irambona Gisa Eric bahoranye no muri Rayon Sports.

Kiyovu Sport imaze kuzuza ibisabwa kugira ngo itangire imyitozo nubwo biri kuvugwa ko shampiyona ishobora gutangira mu ntangiriro za 2021.

199 Yasuwe
%d bloggers like this: