Virunga Reports

Amakuru yizewe!

“Utanielewa” indirimbo nshya ya Dayz Nella yumve!!

Umuhanzi nyarwanda ukorera umuziki mu gihugu cya Australia Dayz Nella yashyize hanze indirimbo nshyashya iri mururimi rw’igiswahili yitwa Utanielewa.

Dayz Nella umaze kwigaragaza mu banyamuziki babanyarwanda bakorera umuziki hanze yu Rwanda , yaganiriye na Virunga Reports maze atubwira ibyu muziki we ndetse anatubwira kuby’indirimbo nshyashya afite.

Dayz Nella umaze gukora indirimbo nyinshi zitandukanye zirimo Kubita,Ndagukunda,Ibibazo ndetse n’izindi nyinshi cyane , kuri ubu yaje muyindi ndirimbo nshya yitwa Utanielewa.

Dayz Nella uvuga ko azi indimi zigera ku 8 , akaba akora injyana zitandukanye ariko avuga ko yibanda cyane kuri Hip Hop na RnB, yatubwiye ko kandi afite ibindi bikorwa byinshi bikiri mu studio kandi ngo arashimira abanyarwanda bose bakomeje gukunda ibihangano bye.

Yagize ati”:mfite indirimbo nyinshi nkirimo gutunganya kandi ndashimira buri umwe wese ukomeje kumfasha kugira ngo indirimbo zange zumvikane mu Rwanda ndetse ndashimira n’abanyarwanda bakomeje gukunda ibikorwa byanjye muri rusange”.

Yakomeje anatubwira ibyo ku ndirimbo nshya afite , maze atubwira Utanielewa ari indirimbo ikoze neza kandi ko atayihimbiye abanyarwanda gusa kuko n’baturage bo muri East Africa bayisangamo kuko iririmbye mururimi rw’igiswahili.

Aho yagize ati”: iyi ndirimbo nayikoze ngamije kureba kw’isoko ry’umuziki wa Tanzania na Kenya kugira ngo ibikorwa byanjye bikomeze byaguke bigere no mubaturanyi “.

Utanielewa indirimbo nshya ya Dayz Nella wayumva unyuze hano

96 Yasuwe
%d bloggers like this: