Virunga Reports

Amakuru yizewe!

Burera: Abaturage begerejwe imbuto nziza y’Ibigori

Ubwo hatangizwaga igihembwe cy’ihinga 2021B mu Karere ka Burera, kuri site ya Bucyaba, mu Kagari ka Kabona, mu Murenge wa Rusarabuye; ahagiye gutuburirwa imbuto y’ibigori y’ubwoko bwa WB605 kuri hegitari 20, abahinzi bishimiye iyi gahunda, bakaba biteze no kwinjiza ifaranga riturutse ku mirimo igiye kuhakorerwa.

Muragijimana Solina ni umwe mu bahawe akazi kuri Site ya Bucyaba, yagaragaje ibyishimo ku bw’iki gikorwa cy’itubura.

Yagize ati:”Kubona imbuto nziza y’ibigori ku gihe bituma umuhinzi ahingira igihe. Iyo yitaye ku myaka ye, nta kabuza agira umusaruro mwinshi kandi mwiza, ku bw’iyo mpamvu ndashimira Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuri gahunda nyinshi zigamije gukura abaturage mu bukene zirimo n’iyi yo gutubura imbuto nziza y’ibigori. Hehe no kongera gukubita amaguru njya gushakira imbuto kure”.

Umusore w’imyaka 20 witwa Nirambe Elie, na we ni umwe mu bahawe akazi mu bikorwa byo gutunganya ahazatuburirwa iriya mbuto, yagize ati:”Iki gikorwa kidufitiye akamaro kanini nk’abatuye uyu murenge ndetse n’Akarere muri rusange kubera ko usibye kuba tugiye kujya tubona imbuto y’ibigori hafi; tuzabona n’akazi kaduhesha amafaranga; kandi burya uwabonye amafaranga iyo atayapfushije ubusa atera imbere”.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Uwanyirigira Marie Claire, atangiza iki gihembwe cy’ihinga, yabwiye abaturage ko uriya mushinga utagamije gutubura imbuto y’ibigori gusa; ahubwo ko hazanatuburwa iy’ibirayi; bityo abasaba guha agaciro gahunda nk’iyi igamije kubafasha kugira ngo babone imbuto nziza hafi, hakiyongeraho kuba bagiye kubona akazi mu mirimo izakorerwa kuri iyi Site ya Bucyaba.

Ati: “Ibigori mugiye guhinga aha hantu ndetse n’ibizahingwa ahandi nko kuri Site za Busaga na Ndongozi si ibyo kotsa. Iyi gahunda igamije gutubura imbuto y’ubu bwoko bw’ibigori (WB605) kugira ngo abaturage ba Burera namwe murimo bayibone hafi; tunasagurire ahandi mu gihugu, ndetse no hanze yacyo. Ibyo ntibyashoboka muramutse mutazirikanye agaciro n’intego y’iyi gahunda. Murasabwa kudatetereza Umukuru w’Igihugu cyacu Nyakubahwa Paul Kagame ubazirikana kuri uru rwego”.

Yibukije abatuye Akarere ka Burera akamaro ko guhuriza hamwe ubutaka hagamijwe kubuhingaho igihingwa cyatoranyijwe; ko ibigori, ibirayi, ingano n’ibishyimbo ari byo bihingwa byatoranyijwe bigomba guhingwa ku butaka bwahurijwe hamwe muri kariya karere; bitabujije ko n’ibindi bihingwa babihinga; ariko bakabikora bakurikije gahunda n’inama bagirwa n’inzego zishinzwe ubuhinzi ku mirenge no ku rwego rw’Akarere.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera Uwanyirigira yabasabye kandi gukoresha ifumbire mu bikorwa byabo by’ubuhinzi kubera ko byongera umusaruro; kandi igihe basaruye bagahunika neza umusaruro wabo kugira ngo utangirika.

Padiri Twizeyumukiza Jean Claude wari uhagarariye Paruwasi ya Ruhengeri, yavuze ko bashimishwa no kuba umufatanyabikorwa w’Akarere ka Burera mu bikorwa bitandukanye bigamije guhindura imibereho y’abagatuye ikarushaho kuba myiza.

Yakomeje agira ati:”Ibigori ni kimwe mu bihingwa byatoranyijwe guhingwa muri aka karere muri gahunda yo guhuza ubutaka, kandi birahera cyane. Ni yo mpamvu nka Paruwasi ya Ruhengeri twiyemeje kuba umufatanyabikorwa mu gutubura imbuto y’ubu bwoko bw’ibigori kugira ngo abaturage bayibone hafi, babashe guhingira igihe, beze byinshi kandi byiza, batere imbere kandi burya iyo umuturage ateye imbere igihugu na cyo kiba giteye imbere”.

Abaturage bakanguriwe kubyaza umusaruro amahirwe begerejwe.

81 Yasuwe
%d bloggers like this: