Virunga Reports

Amakuru yizewe!

Gahongayire yatangije ubukangurambaga bwo kugurira Niyo Bosco imodoka

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire yatangije ubukangurambaga bwo kugurira imodoka umuhanzi Niyo Bosco umwe mu bakunzwe cyane muri iyi minsi ariko akaba afite ubumuga bwo kutabona.

Aline Gahongayire na Niyo Bosco bafitanye indimbo baherutse gushyira hanze yitwa ‘Izindi Mbaraga’, mu kiganiro n’ikinyamakuru ISIMBI, Aline Gahongayire yasabye abakunzi b’uyu muhanzi mu rwego rwo kumwereka ko bamukunda bamufasha akagaruriwa imodoka.

Ati“Mfite icyo nshaka kwisabira, urabona ukuntu abayeho, ubuzima bw’abahanzi ni byiza ko badushimira ariko harageze ko baduha n’akazi, ukumva ko umuhanzi atari wa muntu uhamagara ukamubwira ngo tunyurizeho ako karirimbo(…) ibihe bikomeye cyangwa ibihe bigoye dukeneye abo bafana ko badushyigikira.”

“Niyo Bosco afite impano kandi muri Bosco harimo abandi ba Bosco benshi(…) ariko se kubera iki uyu munsi tudashobora guhera kuri foundation y’izindi mbaraga tukagurira Niyo Bosco akamodoka, imodoka gusa, uzi kuvuga ngo ninjiye mu muziki mpakura imodoka.”

Avuga ko ku giti cye amafaranga ya YouTube azava mu ndirimbo bakoranye yose azahita ayatanga bayongere ku yandi bamugurire imodoka

Ati“Iyo tuvuga ibi bintu ntabwo ari ugusabiriza, niba uvuga ngo ndagukunda wabyerekanye mu bikorwa, ohereza 2000, ohereza 5000. Njyewe ku giti cyanjye navuze ko amafaranga y’indirimbo kuri YouTube tujya duhembwa yose nzayatanga.”

Avuga ko batekereje ko bamugurira nk’imodoka ya miliyoni 8 kuko yaba ari imodoka nziza itamuteza ibibazo, ikajya imufasha kuba yakora ingendo zitandukanye mu buryo bworoshye.

Mu mpera za 2019 ni bwo izina Niyo Bosco ryatangiye kumenyekana ndetse yigarurira imitima ya benshi kubera indirimbo ye yahereyeho ‘Ubigenza Ute’, kuri ubu afite indi ndirimbo nshya yakoranye na Aline Gahongayire yitwa ‘Izindi Mbaraga’.

SURA KAYA TV SHOW ujye ubona ibiganiro by’ubwenge unakore SUBSCRIBE

18 Yasuwe
%d bloggers like this: