Virunga Reports

Amakuru yizewe!

I Kigali hafunguwe urubuga ruzajya rucururizwaho Filime zigezweho.

Mu Rwanda hatangijwe urubuga ruzajya rugurirwaho Filime zitandukanye zirimo izo mu Rwanda n’ahandi hose kw’isi.

CINETIE ni rumwe mu rubuga rwamaze gufungurwa mu Rwanda, rugiye kujya rucuruza amafilime yo ku isi hose aho ushobora kureba filime zose zaba izo mu Rwanda no hanze ukoresheje urubuga rwa www.cinetie.com

Byari bimenyerewe mu Rwanda ko ushaka Filime ajya ku basore bazicuruza ku muhanda bakayiguha kuri DVD cyangwa kuri Flash Disk,uru rubuga rwo wishyura mu buryo bw’ikoranabuhanga ukoresheje Mobile Money,Spenn,Credit Card yawe maze ukirebera Filime ushaka uri iwawe kuri. ni uburyo bugezweho hirya no hino kw’isi.

ISHIMWE Theodore uhagarariye Cinetie mu Rwanda avuga ko baje gucyemura ibibazo bitandukanye by’abatabonaga filime nziza mu buryo bwizewe kandi ku gihe.

Aganira VIRUNGA REPORTS ,Perezida w’urugaga rwa Filime mu Rwanda, Jean Kwezi yavuze ko uru rubuga rwaje guteza imbere Sinema Nyarwanda kuko ruzafasha abantu kubona Filime z’Abanyarwanda ni z’ahandi,by’umwihariko abatunganya filime mu Rwanda babonye aho bagurisha ibihangano byabo muri rusange. Jean Kwezi ati

” Uru rubuga ruzatuma Filime Nyarwanda zibasha kumenyekana ku ruhando mpuzamahanga”

Uru rubuga rufite uburyo butatu butandukanye bwo kwishyuramo, Aho ushobora kwishyura amadorari 2 , amadorali 5 cyangwa se 10 ku kwezi. Iyi promotion y’amadorari 2 ikaba yarashyizweho kugira ngo borohereze abantu kureba filime cyakora mu gihe gito ishobora kuzahinduka.

Bakaba basaba abantu bose bafite filme cyangwa bazitunganya bifuza kugeza filme zabo kuri Cinetie babandikira bakoresheje E- mail ariyo: hello@cinetie.com.

Ukimara gufungura urubuga waramaze kwiyandikshamo ushyiramo ibikuranga gusa ugatangira gukurikirana filme wifuza.

KURIKIRA KAYA TV SHOW ujye ubona ibiganiro by’Ubwenge ku gihe.wibuke gukora SUBSCRIBE

39 Yasuwe
%d bloggers like this: