Virunga Reports

Amakuru yizewe!

Menya ibintu by’ingenzi bishobora gutera ihindagurika ry’ukwezi k’umukobwa cyangwa Umugore

Ubusanzwe tuzi neza ko hari ibyiciro bibiri mu bu rumbuke bw’abagore cyangwa abakobwa. Hari abagira itariki bagiraho mu mihango idahinduka ariko kandi hakaba n’abandi bagira itariki zihindagurika ibyo bita mu ndimi z’amahanga (irregulier et legrier).

Ku bafite ukwezi kudahindagurika hari ibintu bitandukanye bishobora guhindagura ukwezi kwe cyangwa bikagenda bihindura n’imitirere yabo.

Dore ibishobora gutera ihindagurika ry’ukwezi

Kubyibuha cyane nyuma umuntu akananuka cyane

Iyo umugore abyibushye cyane umubiri we utangira gukora imisemburo myinshi ariko iyo ananutse kandi umubiri we ugatangira gukora imisemburo micye ibyo bituma hashobora kubaho ihindagurika ry’imisemburo.

Kunywa ibinini biboneza urubyaro

Kunywa ibi binini, na byo bishobora gutuma habaho imihindagurikire kuko ushobora kubura imihango cyangwa ugatinda bitewe nuko habamo imisemburo ibuza ko umugore yajya mu bu rumbuke ngo igi risohoke.

Burya iyo unywa ibinini byo kuboneza urubyaro ukabireka, rimwe na rimwe byangiza ukwezi kwawe kw’imihango.

Gukora imyitozo ngororamubiri ikabije

Muri rusange, siporo nziza, ariko, gukora imyitozo iruhije cyane na byo bishobora guhindura ukwezi k’umugore ntabe yabonera imihango igihe kubera ko umubiri ugira ikigero cy’ingufu ukenera kugira ngo ube wajya mu burumbuke.

Iyo ikigero k’imbaraga cyagiye hasi bitewe nuko ukora imyitozo ikazikumaramo, umubiri ushobora kurekera kujya mu burumbuke kugirango umubiri ugumane imbaraga ukenera.

Kugira ingendo za buri gihe, kurwaragurika, konsa, kunywa imiti ya kanseri, kutarira ku gihe n’ibindi byinshi bishobora gutuma ukwezi ku mugore guhindagurika.

Hari indwara yitwa polisitike ovariyo sendorome (Polycystic ovary syndrome) abagore benshi bakunda kurwara bitewe n’ihindagurika ry’imisemburo ikaba na yo ishobora guterwa no kubura imihango.

Ni byiza ko wahita ujya kwa muganga bakakubwira uko wakwivuza, uramutse ubonye ibimenyetso nko guhindagurika kw’imihango, kurwara ibiheri, kunanuka bikabije udasobanukiwe ikibiera, kuzana ubwoya bwinshi ku mubiri no mu maso, kwiyongera ibiro bikabije. Ibi by’umwihariko abagore bashaka gusama ni ngombwa ko babyitaho.

Muri make kubura imihango cyangwa gutinda bikaba biterwa nuko imisemburo yiyongereye cyangwa yagabanuka hakaba hari ibinini kwa muganga batanga bituma imisemburo y’umuntu ijya mu kigero kiringaniye mu mubiri.

129 Yasuwe
%d bloggers like this: