Virunga Reports

Amakuru yizewe!

Mico The Best yatangaje ko yihebeye Rayon Sports.

Umuhanzi nyarwanda ukunzwe na benshi, Mico The Best yavuze ko ari umukunzi ukomeye w’ikipe ya Rayon Sports ndetse ko iyi kipe yigeze kumufasha bikamukora ku mutima.

Ku munsi w’ejobundi hasohotse icyapa cy’umuhanzi Mico The Mico Best ari mu bukangurambaga bwo gushishikariza abakunzi b’iyi kipe kwiyandikisha kuko na we yamaze kwiyandikisha.

Mu kiganiro n’ikinyamakuru ISIMBI.RW, Mico The Best yavuze ko ubusanzwe ari umukunzi w’umupira w’amaguru by’umwihariko akaba ari umufana wa Rayon Sports.

Ati“umupira w’amaguru ndawukurikirana, kuko ni kimwe mu bintu binduhura mu mutwe, yaba ari umupira wo mu Rwanda, yaba ari uwo hanze, ndi umufana wa Manchester United hanze , no mu Rwanda ndi umufana w’umupira by’umwihariko ndi umufana wa Rayon Sports.”

Yakomeje avuga ko nk’umuhanzi atagakwiye kugira ikipe yanga ariko na none nk’umuntu amarangamutima aramufata akagira iyo akunda kurusha izindi.

Ati“nk’umuhanzi ntabwo wagakwiye kugira ikipe wanga, ariko na none nk’umuntu hari igihe amarangamutima agufata ukavuga ko hari iyo ukunda, wishimira kurusha izindi ariko amakipe yandi ntiyumve ko Mico The Best ayanga, Rayon Sports ifite ukuntu igira akantu ko kunkurura cyane.”

Avuga ko kimwe mu bintu yayikundiye ari uko ari ikipe ikomeye ku bigwi byayo kuko kuva yashingwa yahaye abakunzi bayo ibyishimo gusa.

Ati“Rayon Sports ni ikipe itsinda, ni ikipe ihozaho, yakomeye ku bigwi byayo kuko hari amakipe yatangiye mbere yayo cyangwa byatangiriye rimwe bitameze neza ariko Rayon Sports kuva yatangira yaje yemeza abantu kugeza n’ubu, niyo isubiye inyuma biba byatewe n’akantu gato, ariko ihita igaruka mu bihe byayo.”

Yakomeje avuga ko umuntu adafannye Rayon Sports yaba ari umwanzi w’ibyiza kandi abantu bakunda ibintu byiza.

Ati“Rayon Sports ni ikipe yanyemeje ko iguma ku bigwi byayo, ikwereka ko ifite ahazaza heza, nk’umufana wayo wayifannye mu by’ukuri nta bwoba aba afite bwo gutsindwa bikurikiranye, ntabwo ari ikipe yaguhoza mu marira, ni ikipe ishimisha abafana bayo, ni ukuvuga rero udafannye iyo kipe waba ujya kumera nk’aho uri umwanzi w’ibyiza kandi abantu bakunda ibyiza.”

Mico The Best ahamya ko iyi kipe yamukore ibintu bikomeye byamukoze ku mutima ubwo yari mu bukangurambaga bwo kurwanya igituntu akaba ari nayo mpamvu atatekereza kabiri mu gihe imukeneyeho ubufasha.

Ati“impamvu ntigeze nshidikanya gufasha Rayon Sports muri ubu bukangurambaga bwo kwiyandikisha, buriya Rayon Sports yamfashije ikintu gitangaje, igihe nari mu bukangurambaga bwo kurwanya igituntu, niyambaje Rayon Sports nk’umufana wayo, nk’umukunzi wa yo, narayegereye ndayisaba niba bamfasha mu bukangurambaga ndimo.”

“Barambwiye ngo nta kibazo, byabaye ngombwa ko bampa abakinnyi hafi ya bose, hanyuma barifotoza bafite ibyapa byanditseho Mico The Best mu rugamba rwo kurwanya igituntu, ni ibintu byankoze ku mutima cyane nanjye mvuga ko igihe Rayon Sports izanyiyambaza nzayifasha.”

Kuba ikipe ya Rayon Sports imaze iminsi mu bibazo yizeye ko isaha n’isaha bizakemuka kuko Rayon Sports iyo igiye mu bibazo itabitindamo akaba yizeye ko mu minsi ya vuba bizakemuka.

20 Yasuwe
%d bloggers like this: