Virunga Reports

Amakuru yizewe!

Tonzi yasohoye indirimbo nshya ‘Umukunzi’ ayitura abakundana

‘Umukunzi’ ni indirimbo nshya y’umuhanzikazi Uwitonze Clementine (Tonzi) yageze hanze kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Werurwe 2021 iri kumwe n’amashusho yayo. Ni indirimbo ifite iminota 2 n’amasegonda 38, akaba yarayikoze nk’ishimwe rye ku Mana itaramutereranye mu buzima bwe bwose.

Tonzi yavuze ko yicaye aratekereza asanga Imana ari umukunzi we w’ibihe byose kuko itigeze imutererana n’umunsi n’umwe, niko gukora mu nganzo ayitura iyi ndirimbo. Ati “‘Umukunzi’ ukuntu yaje nari nicaye ndi gutekereza ubuzima bwanjye ukuntu Imana yagiye ibana nanjye, nza gusanga ni umukunzi. Buriya akenshi twita abantu inshuti ariko umukunzi ni ibintu mbimbitse cyane”.

“Kugira ngo uvuge ngo ngiye gushaka umuntu mwite umukunzi, bisaba kubyitondera kuko rimwe na rimwe tugira inshuti natwe tukaba inshuti z’abandi, igihe kimwe ibihe bikaza inshuti zigahinduka, ibihe bigahinduka, ariko Imana niyo nshuti, niyo mukunzi wanjye mu bihe byose, yaba ibyiza, yaba ibibi, naba mbabaye, naba nishimye, igihe cyose mpamagaye Imana iba iri kumwe nanjye”

Tonzi yavuze ko yifuzaga ko iyi ndirimbo ye nshya ‘Umukunzi’ ijya hanze tariki 8 Werurwe 2021 ku munsi mpuzamahanga w’abagore, ariko ntibyakunda kubera ibibazo tekinike. Ati “Ni indirimbo nashatse gutura Imana muri iki cyumweru cy’abadamu, nifuzaga kuyisohora tariki 8 Werurwe ntibyakunda, numvaga ari ryo shimwe”.

Ashimira umukunzi we w’ibihe byose (Imana) wamushoboje kubaho, kwihangana, gutsinda, kugira amahoro no kugera kuri byinshi. Yarangiye abantu bose umukunzi we aririmba muri iyi ndirimbo abasaba kwumwisunga. Ati “Ni indirimbo yo kumushimira ko ari umukunzi mwiza, nanamurangira abantu, nongera kubwira abantu ko ari we mukunzi udahemuka, ari inshuti y’ibihe byose. Ni indirimbo yo kwishimira umukunzi wanjye”.

Mu mashusho y’iyi ndirimbo, Tonzi n’abandi bayigaragarmo, tubabona barimo kubyina, banezerewe cyane. Uyu muhanzikazi yavuze ko mu gukora aya mashusho, yumvise yakora ibintu bihambaye ku buryo umukunzi we ayibona akavuga ati ‘uranejeje’. Yunzemo ati “Iyi ndirimbo ibere umukunzi wanjye umubavu uhumura neza, n’abandi bantu bafite Imana nk’umukunzi wabo mu bihe byose ndayibatuye”. 

Yasabye urubyiruko ruzumva rukanareba iyi ndirimbo ye nshya, kwemerera Yesu Kristo akaba mu buzima bwabo kuko ari inshuti y’ukuri idahinduka. Ati “Urubyiruko nabarangira ko ushobora kugira inshuti nyinshi ariko Yesu ni we nshuti y’ukuri idahinduka”. Yasabye buri umwe uri bubyine iyi ndirimbo ye, kwishimira umukunzi we wabaye hafi ye mu bihe byose.  Ni indirimbo yatuye abashakanye n’abandi bose bakundana (couples)  abasaba gushimira abababaye hafi mu bihe binyuranye.

Umva indirimbo Umukunzi ya TONZI

121 Yasuwe
%d bloggers like this: