Virunga Reports

Amakuru yizewe!

Umunyafurika y’Epfo Dr. Patrice Motsepe ni we watorewe kuyobora CAF

Umukandida umwe rukumbi wiyamamarizaga kuba perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF), umunyafurika y’Epfo, Dr. Patrice Motsepe yemejwe ko ari we muyobozi mushya w’iri shyirahamwe aho yasimbuye Ahmad Ahmad.

Ni mu matora yabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Werurwe 2021 i Rabat mu Misiri aho yavuze ko bakeneye ubwenge bwa muri muperezida b’ishyirahamwe rya ruhago muri Afurika.

Ati “Afurika ikeneye ubwenge rusange, ariko by’umwihariko impano n’ubwenge bidasanzwe bya buri perezida (amashyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri buri gihugu) ndetse n’ibihugu byose bigize uyu muryango”.

“Dukoreye hamwe, umupira w’amaguru muri Afurika uzagira intsinzi n’iterambere bitigeze bibaho mu bihe byashize.”

Afurika yagize ibibazo bikomeye mu myaka yashize aho amakipe yose uko ari 5 yabonye itike y’igikombe cy’Isi cya 2018 mu Burusiya yakuwemo atareneze ijonjora, ibintu byaherukaga mu myaka 36.

Mu Gushyingo umwaka ushize, Malagasy Ahmad Ahmad yabaye perezida wa mbere wa CAF wahagaritswe na FIFA, aho yahagaritswe imyaka 5 kubera ibibazo by’imiyoborere, yagabanyijwe kugera ku myaka ibiri nyuma yo kujuririra mu Rukiko nkemurampaka rwa siporo.

Mu byumweru bike bishize, Motsepe, umunya-Cote d’Ivoire Jacques Anouma, Umunya- Mauritanian Ahmed Yahya n’umunya-Senegal Augustin Senghor bari bateje impagarara ubwo bageragezaga kwiyamamariza kuba perezida wa CAF.

FIFA yaje gukora inama muri Maroc na Mauritania yemeje ko Motsepe aba umukandida wenyine. Senghor na Yahya bahawe guhatanira umwanya wa visi-perezida wa mbere n’uwa kabiri.

Augustin Senghor yabaye visi perezida wa mbere, Ahmed Yahya aba visi perezida wa kabiri, Souleiman Waberi aba visi perezida wa gatatu, Fouzi Lejkaa aba visi perezida wa kane, Amaju Pinnick yabaye visi perezida wa gatanu ni mu gihe Anouma, wahoze mu bagize komite nyobozi ya FIFA kandi aba umujyanama wihariye wa Motsepe.

121 Yasuwe
%d bloggers like this: