Virunga Reports

Amakuru yizewe!

“Hariho agakiza kavuye mu maraso ya Yesu” Nkundabose Patrick na Keila mu ndirimbo nshya

Nkundabose N Patrick wahoze muri Alarme Ministries ubwo yabaga mu Rwanda,yasohoye indirimbo ye nshya ‘Amaraso ya Yesu’ yo kuramya no gusingiza imbaraga z’amaraso ya Yesu .

Nkundabose N Patrick utuye mu Gihugu cya Suede iyi ndirimbo yayikoranye n’umuramyikazi witwa Keila atangira avuga ko hariho imbaraga ziba mu maraso ya Yesu mugenzi we Keila mw’ijwi ryiza agashimangira ko hariho gukira kuva mu maraso ya Yesu.

Bati ” Hariho agakiza kavuye mu maraso ya Yesu,…hariho kunesha kuvuye mu maraso ya Yesu,… “

Nkundabose N Patrick yavuze ko iyi ndirimbo yayanditse asaba Imana gutanga intsinzi mu bihe bikomereye isi, irimo ubutumwa buvuga ko hari imbaraga mu maraso y’Umwami Yesu kandi amaraso azahora akiza.

Muri iyi ndirimbo akomeza ashimangira ko hari imbaraga ziva mu maraso ya Yesu ndetse no gukira biva mu mu maraso y’Umwami Yesu Kristo.

Igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo cyashibutse ku nyigisho y’umushumba wigishije ku mbaraga ziri mu maraso ya Yesu maze Patrick arafashwa ahitamo kubinyuza mu ndirimbo kugira ngo isi yose yumva agaciro k’amaraso ya Yesu.

Reba iyitwa Ndi Umuhamya Patrick Nkundabose yashyize hanze kuwa 30 Ugushyingo 2020 ivuga ishimwe kuri Yesu ku bw’imirimo itangaje yakoze ku buzima bwe.

Nkundabose N Patrick mu gihe amaze mu muziki amaze gushyira hanze indirimbo enye n’izindi ebyiri zikiri gutunganywa. Avuga ko agihura n’imbogamizi zo kubona aho akorera indirimbo ziri mu njyana ya Kinyafurika mu gihugu atuyemo.

Asaba Itorero kumushyigikira mu murimo akora w’ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo no gusura urubuga rwe rwa Youtube ” NKUNDABOSE PATRICK” aho anyuza indirimbo ze no kumukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze.

Umva indirimbo Amaraso ya Yesu ya Patrick Nkundabose ft Keila unayisangize inshuti n’abavandimwe kugira ngo umurimo urusheho kwaguka.

152 Yasuwe
%d bloggers like this: