Kuva taliki ya 11 Werurwe kugeza ku ya 12 abapolisi bo mu ishami rya Polisi rishinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage (Community Policing) bari mu Karere ka Nyaruguru aho bahuguraga abagize Komite z’abaturage mu kwicungira umutekano (CPCs).
Bahugurwaga ku ruhare rwabo mu kurwanya COVID-19, inda ziterwa abangavu, kurwanya ibiyobyabwenge no kurwanya ingengabitekerezo ya Genocide, hahuguwe abantu 20 nabo bakazahugura abandi. Abahuguwe baturutse mu mirenge ya Kibeho, Cyahinda, Munini, Muganza, Busanze na Ruheru yose yo mu Karere ka Nyaruguru.
Aya mahugurwa yitabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko Francois, Umuyobozi wungirije mu ishami rya Polisi rishinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage, Assistant Commissioner of Police (ACP)Rose Muhisoni, Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Nyaruguru, Superintendent of Police (SP) Alphonse Mayinga n’abandi bayobozi batandukanye.
Ubwo yafunguraga aya mahugurwa ku mugaragaro Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko Francois yashimiye Polisi y’u Rwanda yateguye ayo mahugurwa yo kongerera ubumenyi abagize Inzego z’abaturage mu kwicungira umutekano (CPCs) hagamijwe gukumira ibyaha bitaraba. Yavuze ko ayo mahugurwa aziye igihe kandi azagira akamaro kuko abahugurwa baba mu baturage umunsi ku wundi.
Yagize ati: “Abagize CPCs nk’abantu begereye kandi bahorana n’abaturage ntagushidikanya aya mahugurwa azakomeza gushimangira uruhare rw’umuturage mu kwicungira umutekano. Turabasaba gukorera hamwe no gukorana n’inzego z’ibanze n’iz’umutekano kandi mugatangira amakuru ku gihe ari na ko mubikangurira abaturage mu bana buri munsi, bizatuma ibyaha bikumirwa bitaraba.”
Meya Habitegeko yakomeje yibutsa abahugurwa gukomeza gufatanya n’abaturage mu kurwanya COVID-19, kwirinda ibiyobyabwenge ndetse n’ibindi byaha biteza umutekano muke.
Assistant Commissioner of Police (ACP) Rose Muhisoni yibukije ba CPCs ko muri iki gihe Isi n’u Rwanda bihanganye n’icyorezo cya COVID-19, abasaba kugira uruhare mu gukumira ikwirakwira ry’iki cyorezo ariko batanibagiwe gukumira ibindi byaha.
Yagize ati “Muri abafatanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda ba hafi mu gukumira ibyaha. Murasabwa kuba aba mbere mu gushyira mu bikorwa ingamba zishyirwaho na Leta mu gukumira no kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.
Turabakangurira kandi guhora mu rwanya inda ziterwa abangavu kuko akenshi bigira ingaruka zitandukanye haba k’uwo byabayeho no ku muryango nyarwanda muri rusange.”
ACP Muhisoni yabasabye kurwanya ibiyobyabwenge kuko usanga ari byo ntandaro y’ibindi byaha bihungabanya umutekano. Yanabasabye kwirinda imvugo mbi zisesereza zigamije guhembera ingengabitekerezo ya Jenocide.
Umwe mubitabiriye aya amahugurwa, Ntitangiratiza Zabron waturutse mu Murenge wa Busanze, Akagari ka Nteko, Umudugudu wa Kabavomo yashimye Polisi y’u Rwanda kuba yabahaye amahugurwa abongerera ubumenyi mu kurwanya ikwirakwira rya COVID-19 ndetse no gukumira ibyaha. Avuga ko na bo bazagenda bagasangiza abandi ubwo bumenyi bahawe, kandi biyemeza kuzakomeza ubufatanye na Polisi mu kurwanya ibyaha bitaraba.
Aya mahugurwa yatanzwe hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19 arimo kwambara agapfukamunwa, gukoraba mu ntoki n’anazi meza n’isabune mbere yo kwinjira mu cyumba cy’amahugurwa , kwicara bahanye n’intera ya metero hagati y’umuntu n’undi ndetse n’andi mabwiriza.
SRC: IMVAHO NSHYA
Izindi Nkuru
Alexis Muyoboke yanenze Bruce Melodie
Umuraperi Mufti OG yakoze indirimbo ivuga ibyiza byo ‘Gusenga’
Umuramyi Gratien Cyuzuzo avuga ko Gospel ifasha abantu kubana n’Imana