Virunga Reports

Amakuru yizewe!

Umuramyi Gratien Cyuzuzo avuga ko Gospel ifasha abantu kubana n’Imana

Cyuzuzo Gratien umuhanzi usanzwe ari umuririmbyi muri Asaph Choir muri Zion Temple ku Gisozi avuga ko ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo rifasha sosiyete kumenya ukuntu ikwiriye kwifata no kubana neza by’umwihariko uburyo bwo kubana n’Imana.

Gratien Cyuzuzo ni umwe mu bakora Umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda,ufite ubuhanga n’umuhamagaro w’ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo ufite indirimbo zihembura imitima.

Asobanura urugendo rwe mu muziki nk’inzira yaranzwe no kuzitirwa n’ubushobozi,kuko yanditse indirimbo bwa mbere muri 2010 aza kujya muri Studio akora zimwe mu ndirimbo ariko afata umwanzuro wo kutazishyira hanze kubera imikorere yazo akajya aziyumvira anaziririmba mu nsengero.

Cyuzuzo Gratien avuga ko kwinjira mu buhanzi byaje nk’igisubizo cy’Imana kuko ngo yajyaga aririmba indirimbo z’abandi bikamubabaza agasenga asaba Imana kuzamufasha kwandika indirimbo ze akazijyana muri Studio zigacurangwa hirya no hino.

Uyu muhanzi uherutse gushyira hanze indirimbo yise ‘Ndagarutse’ mu kiganiro na VIRUNGA REPORTS yagarutse ku buzima bwe,n’urugendo rwe muri muzika.

Ati “Numva mfite ibyishimo byuzuye iyo ndi gukora umurimo w’Imana, iyo ndi gukora icyo yampamagariye muri iyi si. Nkanga cyane kubabaza Imana.”

Avuga ko kera yumvaga azaba umukinnyi ukomeye w’umupira w’amaguru nyuma akaza kwisanga ari umuririmbyi, ati “Nakundaga cyane gukina umupira w’amaguru no kumenya uko itumanaho rikorwa, nari nzi ko ntabaye umukinnyi w’umupira nzaba umuntu ukomeye mw’itumanaho. Byaje kurangira ndirimbye ndetse niga n’ibijyanye n’itumanaho numva nzashinga ikigo gikomeye !”

Yishimira ko yamenye kirisito akiri muto kuko byamufashije mu buzima bwe bwa buri munsi bimurinda gusamara no kwishora mu ngeso mbi.

Mu bintu akunda avuga ko harimo gusabana no gusetsa by’umwihariko akunda kuganiriza abantu ibijyanye n’imibanire muri Sosiyete, gute umusore yakwitwara ? ese umubano w’umugabo n’umugore we n’abana wagakwiriye kuba umeze gute? ni gute waba indahemuka k’umuntu muzabana ariko utaramenya n’ibindi.

Afite indirimbo nyinshi yajyanye muri Studio ariko ntazishyire hanze agahitamo kujya aziririmba mu rusengero gusa kuko imikorere yazo yari ikiri hasi kubera ubushobozi bucye.

Ati ” Kubera byari bigoye cyane rero indirimbo narazingumaniye nkazajya nzirimba mu nsengero aho bantumiye gusa ngera aho mbura amafaranga yo kujya muri studio kandi n’ubundi kubona promotion y’indirimbo bigoye ndabireka ariko nkomeza kwandika indirimbo. “

Gratien Cyuzuzo wihebeye umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana

Cyuzuzo Gratien avuga ko nyuma yo kubona ko impano ye iri gupfa ubusa yiyemeje kongera kuririmba maze inshuti ye mu mwaka wa 2020 imuhuza na Producer Real Beat ukorera muri Touch Record i Nyamirambo asubukura atyo umurimo yihebeye ubuzima bwe bwose.

Uyu muhanzi usanzwe ari umuririmbyi muri Asaph Choir muri Zion Temple ku Gisozi avuga ko ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo rifasha sosiyete kumenya ukuntu ikwiriye kwifata no kubana na bagenzi babo by’umwihariko uburyo bwo kubana n’Imana.

” Muri ubu buzima tuba dukeneye kumenya neza ko hari izindi mbaraga zibasha ibyo tutabashije rero izi mbaraga niz’Imana nicyo kandi mu ndirimbo zacu hanyuramo ubutumwa bwiza buganisha ijuru”

Nyuma indirimbo yise ‘Ndagarutse ’ aherutse gushyira hanze yavuze ko afite izindi ndirimbo ari kwitegura gushyira hanze uko Imana izagenda imushoboza.

Yasoje agira ati Zaburi 63:3 haravuga ngo “uko ni ko nagutakambiye ahera hawe, kugira ngo ndebe imbaraga zawe n’ubwiza bwawe”

Asaba abantu kumushyigikira basura umuyoboro we wa Youtube witwa ‘ Cyuzuzo Gratien’ ndetse no gusaba indirimbo ze mu bitangazamakuru bitandukanye kugira ngo umurimo waguke.

Reba indirimbo Ndagarutse ya Cyuzuzo Gratien

126 Yasuwe
%d bloggers like this: