Virunga Reports

Amakuru yizewe!

Umuraperi Mufti OG yakoze indirimbo ivuga ibyiza byo ‘Gusenga’

Umuraperi Mufto OG uri mu bagezweho muri iki gihe mu karere ka Musanze , yakoze indirimbo yise ‘Gusenga’ ivuga irimo ubutumwa bwo kwigisha abantu kongera umubano n’Imana.

Ni indirimbo yagiye hanze ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Werurwe 2021, mu buryo bw’amajwi yakorewe muri Lion Beat Record.

Hari aho aririmba ati ” Hari cyera ntari nakizwa none ubungubu nabonye agakiza,nihoreraga muri Gheto none Imana yampaye Chateaux ,mureke abo bana bakiri bato ahubwo ni muze tujye gusenga ,reka izo beer,.. ndabizi ukunda abari,…”

Uyu musore , yavuze ko iyi ndirimbo ikubiyemo inkuru y’ubuzima bw’urubyiruko muri iyi minsi ruri mu buyobe aho kugana inzira y’agakiza rukishinga ibigezweho birimo imbuga nkoranyambaga zararuye benshi.

” Igitekerezo cyayo cyaje ubwo nari nagiye gusenga nkabona urubyiruko rwinshi rwibereye kuri chat aho gukurikira ijambo ry’Imana birambabaza pfata igitekerezo cyo kubikoraho indirimbo”

Mufti OG avuga ko gusenga ari imwe mu nzira nziza abantu bakoresha bavugana n’Imana bikaba byongera umubano w’Imana n’abantu.kuri we gusenga wizeye ibyo wasabye urabibona.

Mufti OG Ni umwe mu baraperi bagezweho mu karere ka Musanze ndetse akaba yaratangiye n’urugendo rwo kumenyekanisha Muzika ye mu Rwanda, Uretse kuba umuraperi ni n’umusizi ukomeye.

Uyu musore azwi mu ndirimbo zirimo ‘ Tambaza’, ‘Don’t panic’,’umuhwere’ n’izindi zitandukanye.

Umva hano Gusenga ya Mufti OG

106 Yasuwe
%d bloggers like this: