Virunga Reports

Amakuru yizewe!

Alexis Muyoboke yanenze Bruce Melodie

Alexis Muyoboke uzwi mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda no muri Afurika y’Uburasirazuba nk’umujyanama w’abahanzi yibukije umuhanzi Bruce Melodie uherutse kuvuga ko Meddy na The Ben ari abanebwe mu muziki.

Hamaze iminsi hari intambara y’amagambo hagati yabakurikira muzika mu Rwanda aturutse ku magambo yavuzwe na Bruce Melodie wise Meddy na The Ben ko ari abanebwe badakora ibikorwa byinshi ahubwo bakabirizwa n’Itangazamakuru kandi nta muziki uhambaye bafite.

Muyoboke kuri YAGO TV SHOW yagize ati:’’Ndumva Bruce Melodie adakwiriye kuvuga ko abahanzi barimo Meddy na The Ben ari abanebwe aho kugira ngo nkore indirimbo 200 cyangwa buri kwezi nkore indirimbo zigize album mu mwaka umwe nasohora imwe ikagira miliyoni 45 nujya gusanga uratera imbere hano mu gihugu ariko se kuki utajya hanze?”

Muyoboke yakomeje avuga ko kudashyira hamwe kw’abahanzi Nyarwanda aribyo bituma umuziki udatera imbere,aha yatanze urugero mu bindi bihugu aho usanga bashyigikirana mu gihe mu Rwanda buri umwe ari nyamwigendaho.

Ati: ’’Abagande, Abanya-Tanzania ntibaturusha kuririmba. Ntabwo Diamond Platnumz arusha Bruce Melodie kuririmba ahubwo tubura ubufatanye’’.

Biragoye kubona umuhanzi nyarwanda asohora indirimbo ukabona abamaze igihe muri uyu muziki bayipostinga ahubwo baryumaho bakigira nk’aho batayibonye. Abari hafi ya wa muhanzi ni bo bayisunika baba badafite amaboko bikarangira itarenze umutaru. Aha niho Muyoboke ahera avuga ko ubufatanye bukwiriye gushingirwa bugashora imizi bukavomerwa bukazera imbuto zizasoromwa n’abahanzi bazaza mu kiragano gishya dore ko abahari barangije kwitandukanye n’inkongoro y’ubufatanye ahubwo bacengana. 

Nk’umuntu umaze igihe mu muziki wo mu Rwanda yibukije aba bahanzi bose ko bakwiriye gushyira hamwe ntabyo kwishongoranaho.

30 Yasuwe
%d bloggers like this: