Virunga Reports

Amakuru yizewe!

Miss Rwanda2021: Miss Jolly yashyizeho Amadorali 100$ kuzatombora uzatwara ikamba

Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2016 uri mu kanama Nkemurampaka ka Miss Rwanda 2021,yashyizeho i yashyizeho intego y’umuntu ubasha kugaragaza umukobwa uzambikwa ikamba rya Miss Rwanda 2021.

Abinyujije kuri konti ye ya Twitter, Mutesi Jolly yabwiye abamukurikira ko yashyizeho igihembo cy’amadorali 100 y’Amerika arenga ibihumbi 99 Frw ku munyamahirwe uzatombora uzegukana ikamba rya Miss Rwanda 2021.

Miss Jolly yasabye buri wese umukurikira kugaragaza umukobwa uzegukana ikamba rya Miss Rwanda ariko ukavuga n’impamvu.

Yavuze ko yashyizeho igihembo cy’amadorali 100 ku muntu ubasha kuzahuza neza n’ibyo Akanama Nkemurampaka ku wa Gatandatu tariki 20 Werurwe 2021, kazemeza. Ni umukobwa uzasimbura Nishimwe Naomie umaze umwaka yambaye ikamba.

Kuri uyu wa Gatandatu,nibwo abakobwa 20 bazavamo umwe uzegukana iri kamba bamaze igihe bahatanira,ubu bari muri La Pallise Hotel Nyamata mu mwiherero bamazemo icyumweru.

Umukobwa uzegukana ikamba rya Miss Rwanda 2021 azahembwa imodoka ya Miliyoni 38 Frw yamaze gushyirwa muri Rond Point mu mujyi rwagati,n’umushahara wa buri kwezi w’ibihumbi 800 Frw.

Abakobwa 20 bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2021
26 Yasuwe
%d bloggers like this: